Unity Club yateye inkunga urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika-Nyamagabe

JPEG - 76.4 ko
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika rwatewe inkunga na Unity Club

Umuryango wa Unity Club wateye inkunga igikorwa cyo gutaburura no gushyingura abatutsi bazize Jenoside bo m’Umurenge wa Cyanka, mu Karere ka Nyamagabe. Icyo gikorwa cyabaye tariki ya 26/02/2012 kuri Paruwasi ya Cyanika ahashyinguwe imbaga y’abatutsi irenga ibihumbi makumyabiri na bitanu.

JPEG - 130.3 ko

Muri icyo gikorwa cyari gifite insangamatsiko igira iti : " Twigire kumateka twiyubaka", hanashyinguwe imibiri igera kuri 15 harimo na Padiri Joseph Niyomugabo, wayoboraga Paruwasi ya Cyanika.

JPEG - 103.3 ko
Inyumba Aloysia, Umuyobozi wungirije wa Unity Club

Umuyobozi wungirije wa Unity Club, Inyumba Aloysia mw’izina rya Nyakubahwa Madame Jeannette KAGAME, ati : "Ntibyoroshye kuvuga kuri uyu munsi, ariko nagirango mbwire buri wese uri hano nti "Impore" ! kandi mbifurije kubaho. Kuri uyu munsi n’ubwo ntabashije kuba ndi hano ariko nagira ngo mbabwire ko turi kumwe mu mutima kandi nkomeje imiryango yashyinguye kuri uyu munsi".

"Kuba iyi myaka ishize yose mutarashoboye gushyingura abavandimwe, ababyeyi, abana cyangwa se n’incuti zanyu mu cyubahiro, ni umutwaro utaraboroheye na gato. Ndabashimira kwihangana ndetse n’ubutwari mufite, kandi mbasaba kubikomeza", Minisitiri Inyumba.

Yakomeje avuga ko "Umuryango utibuka urazima" ! Kwibutsa amateka y’Ubufundu, ni ukuri kutoroshye kuvuga. Ni ukuri kuremereye imitima ya benshi ndetse n’amatwi, ariko ntitugomba gutinya ukuri kwacu. N’ubwo tutifuza kuba imbata z’amateka, tugomba kuyamenya, tukayasobanurira n’abana tubyara.

JPEG - 93.6 ko
Mugisha Philbert, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe

Ubwo butumwa bwashojwe hasabwa kwihanganisha abafite ababo bashyinguye hano, ndetse anasaba n’abandi bose batarababona gukomeza kwihangana. Yanemeye ko "Umuryango Unity Club uzakomeza kubaba hafi".

Mw’ijambo rya Mayor wa Nyamagabe, Mugisha Philbert, yishimiye inkunga umuryango wa Unity Club wabagejejeho nkuko Madame Jeannette KAGAME yari yayibasezeranyije abasura tariki ya 24/10/2011.

JPEG - 104.4 ko
Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu

“ Prezida wa Unity Club, Madame Jeannette Kagame adusura umwaka ushize yatwijeje inkunga yo kubaka runo rwibutso rukarangira tugashyingura. Abanyamuryango ba Unity Club twafatanyije burimunsi kugirango uyumunsi ushoboke. Uyumunsi twari tumaze igihe tuwutegereje kuko hari hashize imyaka myinshi runo rwibutso rwubakwa”.

Dr Jean Pierre Dusingizemungu, Umuyobozi wa Ibuka ku rwego rw’igihugu mw’ijambo rye yagarutse kugikorwa Uinity Club yakoze. “Unity Club yatumye aho tugiye gushyingura haba ahantu hameze neza, hatunganyijwe”.

Alphonse Munyantwari, Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo nawe yashimye igikorwa cya Unity Club. Ndashimira umuryango wa Unity Club kunkunga yateye kino kikorwa, ubushize madame Jeannette Kagame.
Imibiri y’abatutsi barenga ibihumbi 25 nibo bashyiguwe mucyibahiro ku rwibutso rwubatse neza muburyo bugezweho, kuburyo imibiri iri munzu yo mu kuzimu.

Mu Bufundu ubwicanyi n’acakubiri byatangiye kera
Nkuko byagarutsweho na’agiye bafata ijambo, amacakubiri no kwica abatutsi mu Karere ka Nyamagabe ari naho hitwaga mu Bufundu kera, ngo byatangiye muri za 1959. Honorable Jean Damascene Bizimana yabigarutseho. “Muri 1959 habaye ubwicanyi, muri 1963 nyuma y’gitero cy’Inyenzi zari ziturutse I Burundi nabwo birongera, muri 1973, na 1990 Inkotanyi zitera ndetse n’imperuka ya 1994”.

Hon. Bizimana yanagarutse kw’ijambo rya Kayibanda ryatumye amacakubiri n’ubwicanyi byiyongera. “ Niba Inyenzi ziteye zigafata Kigali, bizaba imperuka yihuse y’abatutsi”.

JPEG - 96.5 ko
Richard Nyirishema wabyawe muri batisimu na Padiri Niyomugabo

Mu gitambo cya misa cyatangiye saa yine cyanaranzwe n’ubuhamya bw’abarokokeye aho i Cyanika, aho ndetse hanagaragajwe ubutwari budasanzwe bwa Paadiri Yozefu Niyomugabo. Nyuma y’igitambo cya misa, imbaga y’abantu irangajwe n’abayobozi yerekeye ku rwibutso, hanashyirwa indabo kumva z’abashyinguwe.

Padiri Yozefu Niyomugabo yahunganye abanyeshuri 45 abageza I Bujumbura

Padiri Yozefu Niyomugabo, mugihe harimo kwicwa abatutsi muri 1973, yari Umuyobozi “Recteur” wa Petit Seminaire ya Kansi yashoboye kurokora abana 45 arabahungana abambukana I Burundi abageza kuri Petit Seminaire ya Kanyosha I Bujumbura.Yaje kuhaguma kugeza mu 1976 ubwo yajya gukomereza amashure ye muri Kaminuza ikomeye mubufaransa yitwa Sorbonne.

Yagarutse I Cyanika kuri Paruwase aba Curé wa Paroisse wiyo Paruwase ya Cyanika. Muri 1994, nyuma y’irasawa ry’ingege ya Habyarimana, kuri Paruwasi ya Cyanika hahungiye abatutsi benshi arabakira neza bose ndetse n’aba jandarume bamufasha gufunga umutekano. Nyuma y’ibyumweru 3, umwe muba jandarume abonye ko bikomeye amusaba guhunga, Padiri nawe aranangira ati : Sinshobora gusiga zino mpunzi zahungiye hano, sinasiga intama zanjye”.

PNG - 92.5 ko
Abbé Joseph Niyomugabo

Igitero cyabaye tariki 21/04/1994, impunzi ziricwa, abicanyi binjira muri paruwasi bazi ko nawe yapfuye. Ariko we na bagenzi we 3, umupadiri umwe naba seminari 3 bari bihishe kuri Centre de santé ya Cyanika,babifashijwemo na Juvénal Gasasira wari umu shoferi w’icyo kigo wari inshuti ye.Kuri tariki ya 24 Mata nibwo baje kuvumburwa n’abagororwa barimo gushyingura abishwe. Yahise yicwa abanje kwambikwa ubusa, ariko umupadiri n’umu seminari umwe baje kurokoka nubwo bari bakomeretse cyane.

Abbé Joseph Niyomugabo yari muntu ki ?

Abbé Joseph Niyomugabo yavukiye i Mushubi mu mwaka w’1941 Mwene Niyibizi na Nyirambibi Ansatasie, abatizwa 22/1/1953 ,ahabwa ubupadri I Orval Belgique 28/7/1968.

- 1968 Université ya Strasbourg na Rome
- 1971 Yabaye kuri Paruwasi ya Kansi akigisha no kuri Petit Seminaire i Kansi
- 1972 Yabaye Recteur wa Petit Seminaire ya Kansi
- 1973 – 1976 Aba kuri Petit Seminaire ya Bujumbura ( Kanyosha)
- 1976- 1979 Yiga université ya Sorbonne mu Bufransa
- 1979- 1984 Aba Vicaire + Secretaire wa Diyosezi
- 1985 – Aba Curé wa Paroisse Cyanika
- 1986 – 1992 Curé wa Paruwasi ya Cyanika + Vicaire Episcopal
- 1992- 1994 Curé wa Paruwasi ya Cyanika niho bamwiciye le 24/4/1994


Kivange Egide Aigle