Huye : Mme Jeannette Kagame yatashye "Impinganzima Hostel" yagenewe Intwaza 100

Nyakubwahwa Mme Jeannette Kagame tariki ya 29/06/2017 yatashye inyubako yiswe "Impinganzima Hostel" yubakiwe " Intwaza" 100 bari bazwi nk’incike za Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Mukura, mu Karere ka Huye.

Izi nyubako zatashwe zubakiwe Intwaza zubatswe n’umuryango Unity Club Intwararumuri, k’ubufatanye n’izindi nzego zinyuranye za Leta, ndetse n’abikorera ku giti cyabo zifite ubushobozi bwo kwakira ababyeyi 100 bacumbitse. Zikaba zuzuye mu gihe cy’amezi 10 zikaba zifite agaciro ka miliyoni zisaga 403 z’amafaranga y’u Rwanda.

Mme Jeannette Kagame yavuze ko ubutwari, kwihanganira ububabare no gukomera byaranze aba babyeyi biri mu byatanze ingufu zo kwibohora.

Avuga ku nkomoko yo kukaba iki gikorwa, Jeannette Kagame yagize ati “Umwaka ushize mu kwezi kwa Nyakanga twari twaje mu gikorwa nk’iki. Abo twari kumwe murabyibuka ko twagaragarijwe ko hari ababyeyi barenga 100 bari bakeneye gutuzwa mu rugo nk’uru.

Ku nshuro ya 23 twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda turibuka dufite icyizere. Twebwe, turi n’abahamya ko ejo hazaza h’u Rwanda ari heza. Bimwe mu byo twavuga ni igikorwa twamurikiwe uyu munsi ‘Impinganzima hostel’ : inyubako itagira uko isa y’amasaziro, igiye gutuzwamo aba babyeyi.”

Mme Jeannette Kagame yavuze ko aba babyeyi baciye mu bihe bikomeye bisa n’ibirenze ubwenge bwa muntu, bihanganira ibikomere byo ku mubiri no kumutima barongera baraseka kandi baratarama.

Ati “Gukomera kwanyu, kwaduhaye imbaraga zo kubahoza ! Ibi kandi byaduteye ishyaka ryo gukora ahacu, ahanyu n’ah’abanyu, ngo tubeho twese nk’Abanyarwanda bihesha Agaciro.

Twongeye kubashimira ubutwari mwagararaje. Mwaharaniye ko igihugu cyacu cyongera kwiyubaka, nubwo hari inzitizi nyinshi zashoboraga gutuma tutabigeraho, cyane ko abenshi twari dusigaranye bari abana bato nabo bakeneye guhozwa.”

Muri iyi minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi asaba abantu gusubiza amaso inyuma bakareba aho igihugu cyavuye kugira ngo batazibagirwa bakirara.

Yabwiye abarokotse Jenoside ko nubwo babuze ababo benshi ariko basigaranye umubyeyi ariwe gihugu cyabo kibakunda nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame atangiza Kwibuka ku nshuro ya 23, kandi ko umuhamya ari ejo hazaza h’u Rwanda heza kurusha ubu.

Ati “Iri jambo ridusubizamo imbaraga zo kongera kubaho, tugacana urumuri rw’icyizere mu mitima yacu ndetse no mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

Yasabye abato gukomeza umuco wo kunga ubumwe nk’abanyarwanda no gufatanya kugera ku iterambere kandi badataye umuco.

Ati “nidutoza abana kirazira z’umuco nyarwanda bizatuma bavamo abanyarwanda bazima babasha gutabara aho rukomeye kandi babyibwirije kandi natwe bizadufasha.”

Abayubakiwe bavuga ko bashimiye ababitayeho bakaba ubu babatuje heza hagiye kubafasha gusaza neza.

Uretse Impinganzima Hostels yuzuye mu karere ka Huye, hari n’izindi eshanu ziri mu turere twa Nyanza, Rulindo, Kamonyi na Kayonza n’indi igiye gutangira mu karere ka Bugesera.